Muzabonana
Butera Knowless
3:40Nyigisha kuba umuntu nyagasani Mp'ubumuntu ump'umutima Mp'ubupfura simbe gito Ngo ubuto bunshuke Bimviremo gutana Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye Unyigishe no kubaha iby'abandi Nyigisha kuba inshuti nziza Ariko unyigishe no kutivanga mu by'abandi Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha gushima nta buryarya Unyigishe kugaya ntakomeretsa Nyigisha kwishimira intsinzi y'abandi Nyigisha kubigiraho, undinde ishyari Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha kuvuga nziga Unyigishe n'ukuganira Nyigisha kwirinda ibiganiro by'ubupfapfa Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha kubaha buri wese Ariko unyigishe no kutigira agatebo Nyigisha kugira impuhwe Ariko kandi undinde zimwe zitiza urugi Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha gukira no gukinga Ariko unyigishe gukingura umutima Nyigisha kugira amakenga Ariko unyigishe no kugira icyizere Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha gukora ntategereje gushimwa Kandi ninshimwa sinzishyire hejuru Nyigisha kugira neza Nubwo ineza yanjye ntayisanga imbere Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Nyigisha kubana n'abantu neza Nzasige inkuru nziza imusozi Nyigisha kubana n'abantu neza Maze nzasige inkuru nziza imusozi Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu Ngira umuntu Ariko umpe N'ubumuntu