Notice: file_put_contents(): Write of 630 bytes failed with errno=28 No space left on device in /www/wwwroot/muzbon.net/system/url_helper.php on line 265
Butera Knowless - Nyigisha | Скачать MP3 бесплатно
Nyigisha

Nyigisha

Butera Knowless

Альбом: Nyigisha
Длительность: 4:31
Год: 2020
Скачать MP3

Текст песни

Nyigisha kuba umuntu nyagasani
Mp'ubumuntu ump'umutima
Mp'ubupfura simbe gito
Ngo ubuto bunshuke
Bimviremo gutana
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unyigishe no kubaha iby'abandi
Nyigisha kuba inshuti nziza
Ariko unyigishe no kutivanga mu by'abandi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y'abandi
Nyigisha kubigiraho, undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha kuvuga nziga
Unyigishe n'ukuganira
Nyigisha kwirinda ibiganiro by'ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko kandi undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha gukora ntategereje gushimwa
Kandi ninshimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza
Nubwo ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu

Nyigisha kubana n'abantu neza
Nzasige inkuru nziza imusozi
Nyigisha kubana n'abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Ngira umuntu
Ariko umpe
N'ubumuntu