Ubuntu
Chorale Pépinière Du Seigneur
4:23Ijambo ry'Imana ryageze kuri Samuel Riti reka ngutume mu bahungu ba Yesaya Ujyende utoranyemo ukwiye kuzab'umwami Akayobor'ubwoko bw'isirael ngaho genda Dawidi yar'intwari yatoranyijwe n'Imana N'ubwo yar'umushumba Imana yamubonye cyera Y'ukw'ariw'uzakiza Ubwoko bwa Israel Amaboko y'Umwanzi Galiath akamunesha. Igihe Samuel yageraga kwa Yesaya, Yasanzey'abasore barebare b'ibigango Atangira kugirango harimw'uzab'umwami Uwiteka mubwira yuko ntanumw'uri mur'abo. Dawidi yar'intwari yatoranyijwe n'Imana N'ubwo yar'umushumba Imana yamubonye cyera Y'ukw'ariw'uzakiza Ubwoko bwa Israel Amaboko y'Umwanzi Galiath akamunesha. Samuel aratangara niko kubaza Yesaya Ati mbese ntawundi muhungu waw'usigaye Ati har'agahungu gato k'agahererezi Uwitek'aravuga ati nuwo natoranije Samuel aratangara Niko gutumaho Dawidi Araz'amwimikisha Amavuta ngw'azab'umwami Dawidi aratabara Maz'atsinda Goliath Imigambi y'Imana Itandukanye n'iy'abantu Dawidi yar'intwari yatoranyijwe n'Imana N'ubwo yar'umushumba Imana yamubonye cyera Y'ukw'ariw'uzakiza Ubwoko bwa Israel Amaboko y'Umwanzi Galiath akamunesha.