Amakosi
Ish Kevin
3:23Wee First of all ,Ishene nciye s’uko ndengana Ibyaha byose nkora sibwo nje kwigira umwere aha Sindi nkaba bava jail bahimba iziriza abafana , Sinzaba indyarya ntari ,ibyana ndary’ibaba ndabaya Ndi Rasta,Ish Sinkizira kuba gangster Ipingu n’iryiki? Ko ntagicuruza Na Ganja My life mbere y’umuziki nayigiz’ibanga Ubu nabaye OG Pastor ku bashon’izo nakiga Iracitse ntashye ntsinze icyaha nazize Ubu ngarutse gusoza neza ibyo natangiye Habuze ubikora nkanjye ng’arye hit nasize Coz generation ir’imbere ikura inspiration kuri jye Amaraso mashya yemera Ko nyakuriye Amasomo mbaha ntawafasheho ngo asibire Ama vocal Na verses fame ize inkurikire Njye mfite amaboko y’akazi nkosoye ibyo bigize Na ba basani byavuzwe yuko mbafata kunda, Dore nabahaye umwanya bigaragaze Ni hatari ubwo Na coup d’etat ibasaba akuka, Ntahari ntimutorwe kandi mwiyamamaje Ngarutse buyoka,ndi trendsetter muri game Babuz’icyo bakora, ng’ibi mbihagarike Bari busy muku yomba,ubundi nkora murihe Ko jye navukiye gukoma,abumv’ishyari murire Ubu rero reka umuriro ncana ubaturire N’urugero uwiyaminiya aze ikamba ajurire Ndi ku murego w’intare ishonje,umushaha uvunitse Nteze umutego haduyi wanzonze,ngo muturitse Umwanzi niyumva Ko Ish ari out ayiciye, Ingamba nukwiyahura asezere ubuzima NGO barabyinnye uti finally nawe aragiye, Gusa itara ry’uyu mujyinga ryanze kuzima Umujyinga nabafashe, ku muziki muzima n’umugisha nabatanze ,muyizimy’imurika n’umujinya mumfitiye ,Ko ntakiri gukina ? Jye agahinda kashize cyera hose ubwo isi inkubita Okay nk’Umwanakosi ,ngarutse gitore Nje guteza inkongi, mbangutse nzanye igikombe Cy’uwahaswe inkoni indani njabutse igihome Hafi nkatw’ijosi,banjye mumutwe babuze code Code ifungur’imirongo nazigamye yose Nigga mfite mubwonko ntabwo hasibishwa Gaume Respect Manzi Gisubizo na Gisore Ndabashima ku byakozwe Na za coope z’ama Phone Nsoje irindi Kosi ntojwe kugabanya losses Love yo nashyize kuri côte cyera hosee Gufungwa yari faute yo gupowa n’aba póte ntanamenye aya ma snitch nibwo njye nari nyabonye Imyaka ntigi compta kuko aho ngeze ndayobora Jail m’pull’upinze ho mba pére w’ibihomora Izanjye ntibashona coz no kumfata Ni tombola N’isaha yambere nyishoye stu aribwo nkisohoka Damn ,mfite uburyarya bwinshi muri jyewe Nakuranye n’incakura ,bimpa kugir’ubwenge Gusekerwa ntakundwa, nsonza nkatamikw’inzembe Ubu ndaturitse ndavuga ,nib’ubabaye uze undebe