Niwowe Rutare Rwanjye
Josh Ishimwe
7:18
Ref: Reka ndate Imana Data.
Reka mvuge ibigwi byayo
Kandi nshimire ingabire
Y'ubuhanga n'ubwenge
Muntu usumba ibyo yaremye Uri Mu ishusho ryayo (×2)
1: Nzajya niyambaza uhoraho.
Mu gitondo uko mbyutse
Nti Dawe nyir'ubuntu ngushimiye kuramuka
Malayika murinzi nkwiragije uyumunsi (×2)
2: Roho w'Imana Ni umuremyi
Wowe ngendana iteka
Uze untere ubutwari
Maze mbone gutsinda
Shimwe nshimisha Abandi nziko ngirira Imana (×2)
3: Igihe cyose ndi mu misa
Nyagasani nkwiragize
Nteze amatwi ijambo ryawe
Nkesha intumwa witoreye
Zamamaza inkuru nziza Mu mahanga yo Ku isi. (×2)
4: Hari abahinyura ibyo uvuga
Bakirengagiza ibyo ukora
Tubime amatwi tubihorere
Maze ducinye akadiho
Tuti Mana idukunda kuri iy'isi turi abawe (×2).
5: Reka ndate Imana Data
Yo mugenga wa byose
Yaduhaye umutima umwe
Ngo dukundane ubwacu
Ngo dukundane ubwacu tubone kuyikunda (×2).