Mugenzi Uragana Mu Ijuru

Mugenzi Uragana Mu Ijuru

Papi Clever

Длительность: 5:24
Год: 2020
Скачать MP3

Текст песни

Mugenzi uragana mw ijuru
Ujye utumbira Yesu!
Azakuyobora amahoro
Ujye umuhanga amaso

Ujye umuhanga amaso
Ujye umuhanga amaso
Ajya arinda umutumbiriye
Ku manywa na nijoro.

Iy'ushutswe ng'uyob'inzira,
Ujy' utumbira Yesu.
Ukomez' inzir' ifunganye
Ntumukurehw'amaso!

Ujy' umuhang' amaso
Ujy' umuhang'amaso
Ajy' arind' umutumbiriye
Ku manywa na nijoro.

Iy' inzir' itagaragara,
Hakaba mu kabgibgi,
Yesu ati Jye ndi kumwe nawe
Ujy' umuhang' amaso!

Ujy' umuhang'amaso
Ujy' umuhang'amaso
Ajy' arind' umutumbiriye
Ku manywa na nijoro.

Urupfu ni rushak'uwarwo,
Ujy'utumbira Yesu
Ni bg'azakugeza mw ijuru,
Usohor'amahoro

Ujy' umuhang'amaso
Ujy' umuhang'amaso
Ajy' arind' umutumbiriye
Ku manywa na nijoro.