Birangwa
Teta Diana
5:12Mugabo wanjye, mugabo nkunda Ngarukira sinagusenze Disi nagusanze nisanga Kuva mu bwangavu No mu bukumi bwanjye None aho mbereye ingeri y'urugo rwawe Ndandagara nkagandurwa n'abagenzi Nkitsamura nkikirizwa n'abahetsi Nahindukira ngo umfate mu mugongo Nkagangahurwa n'ubwigunge naragiwe n'ubwigenge bwawe Sindagira unsange dusabane Nka kera utarasuhuka Kera nkiri rudasumbwa Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza Nanjye ubwanjye naragukunze Reka kwiheza mu rwawe ngo ushikurwe n'amahanga Reka kurarikira iby'isi bituma udashyigikira urwo washinze Garura umutima murwawe mugenzi Dore inka zirakamwa ibigega birahunitse Imice yabuze kibeyura inkangaza rukabugira Inzara ihari ni imwe ni intimba y'umutima ugukunda Sindagira unsange dusabane Nka kera utarasuhuka Kera nkiri rudasumbwa Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza Erega njye iwacu ndahazi Sinahangishijwe na ruzagayura Sinahunze amahoro ya karande Inkangu y'ukuboza si yo yanteruye Sindi ikinege, sindi n'ikinegu Sindi impunzi, sindi n'impfubyi Si ndi igicibwa, hoya si ndi n'incike Naje mpurujwe n'urugamba Urugamba rw'urukundo rwo kubaka urwacu Sindagira unsange dusabane Nka kera utarasuhuka Kera nkiri rudasumbwa Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza Sindagira unsange dusabane Nka kera utarasuhuka Kera nkiri rudasumbwa Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza Nka kera nkiri rudasumbwa Ukisimbagiza abasizi bakansingiza! Nka kera nkiri rudasumbwa Ukisimbagiza abasizi bakansingiza! Nka kera nkiri rudasumbwa Ukisimbagiza abasizi bakansingiza